Uruhare rw’umuryango SEVOTA Mu Iterambere ry’Umugore mu Rwanda



Women

08, Mar-2021     Bosco Kagaba


Umuryango w’ubufatanye mu kubungabunga ubwisanzure bw’Abapfakazi n’Imfubyi hagamijwe Umurimo no kwiteza imbere uzwi nka SEVOTA (Solidarity for the Blooming of the Widows and the Orphans aiming at Work and Self-promotion) umaze imyaka irenga 20 mu bikorwa bitandukanye harimo ibiteza imbere abagore. Mu kiganiro na Rwanda Champions, Madamu GODELIEVE MUKASARASI watangije SEVOTA akaba anayiyobora yavuze amateka yayo n’ibyo uyu muryango umaze kugeraho mu iterambere ry’umugore.


Umuryango SEVOTA watangiye ryari, ufite izihe ntego?

Umuryango SEVOTA watangijwe jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 ikirangira, mu rwego rwo kongera gusana imibanire y’abantu yasenyutse, bikorwa mu bufatanye n’abagore 27 kuya 28 Ukuboza 1994, umuhango wo kuwumurikira Abaturage, Abayobozi n’Abaterankunga uba kuya 8 werurwe 1995, mu gikorwa cya campagne y’Amahoro cy’Impuzamiryango Profemmes Twese hamwe muri Taba. Umuryango ufite intego rusange yo guteza imbere ibikorwa byimakaza amahoro, ubwiyunge n’iterambere ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, bw’abagore n’abana bafite ibibazo.

Mwatubwira intego zihariye za SEVOTA?

SEVOTA ifite intego zihariye zikurikira:

• Guhagurukiriza abapfakazi, imfubyi n’abana bafite ibibazo guteza imbere umuco w’amahoro, ubudahohoterana, gukumira no gukemura amakimbirane ;
• Gushimangira ibikorwa bigabanya ubukene mu bagenerwa bikorwa ;
• Kongera guha agaciro ibyiza biri mu muco nyarwanda ushingiye ku bufatanye n’ubufashanye n’uburere bw’abana ;
• Kugira uruhare mu kongera ku kwita no ku bwisanzure bw’impfubyi, abana bavutse ku ihohoterwa n’abandi bana bafite ibibazo ;
• Kugira uruhare mu kurwanya ubujiji no kutamenya gusoma, kwandika no kubara ;
• Gushimangira ibikorwa birengera, bibungabunga, biteza imbere ibidukikije ;
• Gufasha mu kongera imbaraga nyamuntu no gutunganya ibikorwa byerekeranye n’ubwisanzure n’ubufashanye hagati y’abagore bahungabanye, abahohotewe ndetse n’abana .

Ese ni iki cyatumye mutangiza uyu muryango mwebwe ubwanyu?

Madamu Godelieve MUKASARASI watangije Umuryango SEVOTA akaba anawubereye Umuyobozi.

Neretswe umubabaro w’abagore n’abana , nerekwa ko ngomba kubafasha kubaho bishimye. Abana banjye bari barokotse jenoside yakorewe Abatutsi ngomba gukora igikorwa cyo kwitura Imana yabasigaje cyo gufasha abababaye nk’uko nari narabihize muri Mata mu 1994.

Ubu ibikorwa bya SEVOTA biherereye he mu gihugu?

Ibikorwa byacu byatangiriye i Taba mu karere ka Kamonyi, none ubu Umuryango SEVOTA ufite abafatanya bikorwa bakorera mu matsinda y’ubufatanye n’ubufashanye mu turere twa Kirehe, Bugesera (Rilima), Gasabo, Nyarugenge, Kicukiro, Muhanga, Nyanza, Ngororero, Rubavu (Nyundo) na Musanze. Muri utu turere hashobora kuba hamwe itsinda 1 cyangwa menshi hakurikije imishinga yahakorewe cyangwa ihakorerwa. Ahari amatsinda menshi ni Muhanga, Kamonyi, Musanze na Ngororero. Hakaba kandi n’ahari amatsinda (clubs) y’abana n’urubyiruko.

Mumaze kugera kuki cyane cyane mu gufasha abagore n’abana kuva umuryango ubayeho?

Ibikorwa bya SEVOTA byubakiye ku isanamitima, ubumwe n’ ubwiyunge hagamijwe iterambere rirambye ry’ ingo. Twavuga bimwe muri byo, nko:

• Twashyizeho itsinda ry’urunana rw’abashaka amahoro rigizwe n’abapfakazi, incike, abahohotewe n’abandi, ariryo ryavuyemo abagore baharaniye ubutabera batanga ubuhamya ku bibi bakorewe
• Twatinyuye abagore gutanga ubuhamya ku ihohoterwa bakorewe muri Jenoside mu rukiko rwa Loni rwashyiriweho guhana icyaha cya Jenoside (ICTR) rwakoreraga Arusha muri Tanzania. Ubu hari filimi yakozwe nabo yo gukora ubuvugizi yitwa The Uncondemned.
• Twakoze ubukangurambaga ku muco w’amahoro, uburinganire, uburenganzira bw’ikiremwa muntu, abagore n’abana, ku gukumira no kwirinda amakimbirane n’ihohoterwa ku bantu barenze 70,000
• Twahaye Abafatanyabikorwa (Abagenerwabikorwa) amahugurwa anyuranye agakurikirwa no kubaha amatungo magufi n’amaremare, imbuto n’ibikoresho mu buhinzi. Benshi bahurira mu bimina, abandi mu bikorwa by’ubugeni nko kuboha no gutaka.
• Twigishije abantu gucunga ihungabana no gukira ibikomere no gusigasira ubudaheranwa, twakoresheje uburyo bunyuranye harimo dyades , exercices(imyitozo), amasengesho, no kubyina imbyino nyarwanda.
• Twahagurukirije abagore kugira uruhare mu butabera n’iterambere ndetse bamwe baba intwari batanga ubuhamya ku bugome bwabakorewe ndetse kugera no ku rukiko mpuzamahanga mpana byaha ku Rwanda.
• Twahuje ababyeyi n’abana babo bavutse ku ihohoterwa ndetse n’abafatanyabikorwa muri Festival , maze bamenya ukuri ku myirondoro ( Identifty) yabo, biyemeza kubaho bakunda Igihugu cyacu none ubu bamwe muri bo bariga Kaminuza babifashijwemo n’Ubuyobozi bwiza bwacu bivuye ku buvugizi bwa SEVOTA.
• Twahuguye abagore n’abagabo babo nk’Imiryango y’abagore b’imfubyi za jenoside hagamijwe amahoro, ubumwe n’ubwiyunge na gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

• Twabumbiye hamwe mu matsinda yo kwiteza imbere bamwe mu bagabo batahigwaga mu gihe cya jenoside bashatse abagore barokotse jonoside bari baraheranwe n’ipfunwe kuko imiryango yabo itari ikibiyumvamo kandi naho bashatse ntibabibonamo ubu bashyize hamwe mu mishinga yo kubazamura mu bukungu batitaye ku byabaye byashoboraga kubatanya ubu bagize amatsinda ya Ndi umunyarwanda, kandi babanye mu mahoro. Ndetse na ba Nyirabukwe na ba Sebukwe.
• Abagore benshi bishyiriyeho umwanya w’ umugoroba w’ amahoro mu matsinda yo gufashanya babikoreye mu gikorwa cy’agaseke k’amahoro aho buri wese yitanga agatura mugenzi we, bakavuga uko bamerewe, ndetse bakanasangira ubuzima;
• Hirya no hino Abafatanyabikorwa (Abagenerwabikorwa) bari mu matsinda arenga 120 y’ubufashanye n’ubufatanye arimo abahagarariye ingo barenga 2.000 bahurira mu bikorwa nzamurabukungu; n’amatsinda( clubs) z’amahoro n’iterambere zigera kuri 20 z’urubyiruko rugera ku 2,500.

. Bamwe mu baboha amatapi.

. Bamwe mu bikorwa by’amaboko.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe Umugore mwe mwumva ubabwira iki?

Ni umunsi wo kuzirikana iterambere ry’umugore no gusuzuma ibyaridindiza noneho bagafata ingamba zo gushimangira no kunoza ibyo bagezeho. Ni n’umwanya wakabaye uwo kugaragaza umusaruro bagezeho no gukora gahunda nshya y’ibibazamura bigateza ingo zabo imbere bakorera mu matsinda n’amashyirahamwe kandi bagamije amahoro ubumwe n’ubwiyunge mu iterambere. Bakishimira ibyo bagezeho mu mbyino no mu ndirimbo ( nko mu gitaramo cyo guhiga no guhigura) ndetse no kuremerana amatungo n’ibintu biteza ingo imbere. Aho bishoboka bagaturana agaseke k’amahoro.

Mu bidasanzwe uyu mwaka twugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, hakazirikanwa ingamba zo gusigasira ubuzima, gukorana umurava hagamijwe umusaruro utubutse, gukumira ihohoterwa no kurwanya ubukene.

Ese mwaha ubuhe butumwa Abandi bagore n’abakobwa kuri uyu munsi?

Nabaha ubutumwa bwo kwishima no gushima Leta y’ubumwe yahaye umugore ijambo n’uburyo bwo kwiga no gukora akagira umusaruro mu rugo kandi agahabwa agaciro. Aho tugeze mu iterambere ni heza kandi turakomeje. Guhora bazirikana kwiha agaciro baharanira gukora ibibaha umusaruro ngo tuve mu bukene n’ubujiji.

Ese mu kazi kanyu mubona imbogamizi muhura nazo ari izihe?

Kuba tutagira aho gukorera hacu bwite hahuye n’iki gihe cy’iterambere mu isi yihuta mu mujyi wa Kigali cyangwa ku Kamonyi aho dufite Icyicaro, bityo tukajya tubona amafaranga(Autofinancement) y’ibikorwa by’Umuryango SEVOTA.

Ni hehe mushaka kugeza umuryango SEVOTA mu gihe kiri imbere?

Mu gihe cyiri imbere turashaka ko tuba dufite Ikigo cy’amahoro (Peace Institute) ku Kamonyi nk’inkurikizi nziza y’ibikorwa byakozwe mu myaka makumyabiri n’itanu ishize, byari bishingiye ku muco ushimangira intego ya Leta y’u Rwanda y’ubumwe, hatezwa imbere Ubumwe n’ubwiyunge no komorana ibikomere; Aho kwimenyereza umwuga ku banyeshuri barangije amashuri makuru na Kaminuza, bakorana n’abashakashatsi no kwimenyereza umwuga mu byo bize; Ndetse no kugira uruhare mu guteza imbere amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, ubuzima, uburenganzira bwa muntu, ubugeni n’ubukerarugendo hagamijwe gushimangira umuco w’amahoro n’iterambere.

Icyo kigo( Peace Institute) kizaba kigizwe na servisi z’ubuvuzi n’iz’ubujyanama mu buzima bwo mu mutwe no komorana ibikomere, ahantu hagenewe amahugurwa, amahuriro n’inama, ibyumba by’amashuri, inzu ndangamateka y’abagore (ububiko bw’ubuhamya bw’abagore barokotse jenoside n’amakuru yerekeranye n’urugendo bakoze mu rugendo rwo gukira ibikomere), Isomero, Icyumba cy’ikoranabuhanga, Amacumbi y’abashyitsi n’aho gutekera, aho gucururiza ibintu nyarwanda byo gutanga ho Impano, Inzu y’imyidagaduro y’urubyiruko, iguriro ry’ibikomoka ku buhinzi, ubusitani bugizwe n’imiti gakondo n’ubworozi bugamije isoko, ahantu h’imyidagaduro rusange, aho kwakirira ba Mukerarugendo hakoreshejwe umwihariko w’imbyino n’indirimbo.

Ningombwa kandi ko mu myaka 10 iri imbere, SEVOTA izashimangira ibikorwa yatangiye mu kwimakaza umuco w’amahoro mu muryango ibinyujije muri gahunda ya Ndi umunyarwanda mu turere SEVOTA ikoreramo no gushaka udushya dushingiye ku cyerekezo 2050.

Mwabonye igihembo cy’indashyirwa mu guteza imbere amahoro cyatanzwe na Madamu Melania Trump. Mwacyakiriye mute?

Madamu Godelieve Mukasarasi ahabwa igihembo na Nyakubahwa Melania Trump muri 2018./Wikimedia Commons
Igihembo nacyakiranye yombi nshima Imana inkomeje, Abanyarwanda n’Abayobozi bacu, Ambassade y’Abanyamerika mu Rwanda na Nyakubwahwa Melaniya Trump. Kandi niyemeje gukomeza ibikorwa biteza umugore imbere nishingikirije indangagaciro ziha agaciro ikiremwa muntu.

Haba hari ubutumwa bundi mwifuza kugeza ku bafatanyabikorwa muri rusange?

Ubundi butumwa ni uko buri wese yajya yibuka ko umugore ashoboye iyo ashyigikiwe, bigaragara ko ari ngombwa kwerekeza intumbero ku bakobwa ngo bakurane ubushobozi nk’Icyerekezo cya Nyakubahwa Jeannette Kagame, Madamu wa Perezida wa Repubulika anyuza mu mbuto Foundation, kandi tuzirikana ko aribo babyeyi b’ejo. No kubarinda ihohoterwa ahubwo bakiga bakaminuza bakazavamo intwari z’ingirakamaro.

Ni ukugira ingo zifite icyerekezo no gufatanya inzira y’iterambere ishingiye ku mahoro (kuko ngo nta mushinga ushinga udashingiye ku mahoro).

Ubu twahuye n’iki cyorezo cya Covid-19, twese tugashyirahamwe mu kugikumira no kukirinda dukurikiza amabwiriza duhabwa; kandi na kera na kare umuco wo kwiyumva mu rugo (Guma mu rugo no kujya inama kuko Abagiye inama Imana ibasanga) kurukunda n’abarugize no kubana neza, ndetse n’uw’isuku ugakomeza kuturanga.

Dushimira Leta y’u Rwanda mu bayobozi b’inzego zose dufatanya ibikorwa , cyane cyane Umutoza w’Ikirenga Umubyeyi wacu Nyakubahwa Paul Kagame wadusubije ijambo nk’abagore, tukaba twariyemeje urugamba rw’iterambere na basaza bacu (abagabo).


Related Stories